Izuba :

Iyo tugiye hanze, mu gitondo kare, haramutse umucyo, tugahagarara ahirengeye, tukareba iburasirazuba, tubona ikintu kimeze nk’ukwezi kw’inzora, gifite ibara ry’umuhondo ucyeye cyane.

Icyo kintu tubona mu mpezajisho, gisa n’igifatanye n’ijuru, kiba gikikijwe n’ibara rijya gusa n’icyatsi kibisi.

Icyo kintu ni izuba riba rigiye kurasa. Uko igihe kigenda cyicuma, ni ko izuba rigenda ryitatura isi, tukabona risa n’irigenda mu kirere.

Aho izuba rirasira bahita iburasirazuba, aho rirengera bahita iburengerazuba.

Iyo urambuye amaboko, ukw’iburyo ukakwerekeza aho rirasira, imbere yawe bahita amajyaruguru, inyuma yawe bahita amajyepfo.

Mu gitondo, imirasire y’izuba ituruka iburasirazuba, ugasanga igicucu cy’ibintu ari kirekire cyane, kandi giherereye iburengerazuba.

Uko igihe kigenda, ni ko n’uburebure bw’igicucu bugenda bugabanuka.

Nyuma y’amanywa y’ihangu, igicucu cyongera kuba kirekire, kugeza igihe usanga gifite uburebure bureshya n’ubwo cyari gifite izuba rikirasa.

Ubwo haba ari nimugoroba izuba rijya kurenga.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko izuba ari umubumbabumbe, ukaruta isi ubunini inshuro nyinshi; bavuga kandi ko ritava aho riri, ahubwo ko isi ari yo iryikaraga imbere, irizenguruka.

Izuba riri kure y’isi cyane, ni yo mpamvu tubona ari ritoya cyane, tukibwira ko isi iriruta ubunini.

Iyo uruhande rumwe rw’isi rwikaraga imbere y’izuba urundi ruba ruri mu mwijima, ari byo twita ijoro.

Nguko uko umunsi ubisikana n’ijoro.

Izuba rifite akamaro kanini: riratumurikira, riradushyushya, ryumisha ibyo twanitse, ryica udukoko dutera indwara, iyo rifatanyije n’imvura rikuza ibyo duhinga rikabyeza.

Abahanga bavuga ko mu mirasire yaryo harimo utuntu dutunga umubiri ukamererwa neza.

Izuba ni umubumbe w’umuriro, nta kiwushyigikiye, nta kiwufashe, ntacyo unaganaho, nta cyo uteretseho, ufashwe n’ububasha bw’Imana gusa.